RFL
Kigali

Boni Shy ubarizwa Dubai yateguje EP ishingiye ku buzima bwe bw’urukundo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/10/2024 14:27
0


Umuhanzi akaba n’umushabitsi w'umunyarwanda uzwi nka Boni Shy ukunze gukorera ibikorwa bye i Dubai, ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze EP (Extended Play) ishingiye ku buzima bwihariye yabayemo mu rukundo.



Boni Shy agiye gusohora iyi EP nyuma y’umwaka umwe ahuriye mu ndirimbo n’abahanzi Nyarwanda banyuranye barimo Jowest, Kaayi, Mozzy, Fela Music, Ken Umu n’abandi, bise ‘Messing with my head.’

Ni EP yise 'True Love' ikubiyeho indirimbo eshanu zirimo iyitwa 'Woman,' 'Foyu,' 'Yanseko,' 'True Love' yakoranye na NEG B The General, 'Liliyana,' ndetse n'indi y'inyongezo yise 'Nyiramwiza.'

Yakozweho n'aba-Producer bagezweho mu Rwanda barimo Tell Dhem, Vibee, Fazzo Big Pro ndetse n'uwitwa Skills To Di Wurld.

Akomoza ku nkomoko y'iyi EP yitegura gushyira hanze, Boni yagize ati: "Ishingiye ku nararibonye yanjye nagize mu rukundo, ikaba ivuga muri rusange ku bintu bitandukanye abantu bahura na byo mu rukundo; kwishima, kubabara, gufuha, guhangayikira uwukunda n’ibindi byinshi.”

Mu minsi ishize yabwiye InyaRwanda ko intego yihaye ari ukugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, akambuka imipaka 'kuko nta mbogamizi mfite ibyangongaga narabikemuye, nishingiye inzu itunganya umuziki w’amajwi n’amashusho.'

Yongeyeho ati: “Bityo nizeye ntashidikanya ko umusanzu wanjye mu kwagura umuziki Nyarwanda no gufasha impano zitandukanye z’abanyarwanda nzawutanga neza ntakinkoma mu nkokora.”

Mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze harimo 'Vibration,' 'Deep,' 'Dativa,' 'Uramfite' n'izindi.

Nyuma yo gushyira hanze iyi Ep, Boni ukunze kumara igihe kirekire mu bikorwa by'ubucuruzi i Dubai, yatangaje ko ateganya gushyira hanze ibikorwa by'abandi bahanzi babarizwa mu nzu ye itunganya umuziki yitwa Feliz Music Empire.


Umuhanzi Boni Shy ukunze kubarizwa i Dubai agiye gusohora EP



Iyi EP yatunganijwe n'abarimo Tell Dhem igaragaraho indirimbo eshanu ndetse n'indi y'inyongezo


Asanzwe akomatanya ibikorwa by'ubuhanzi n'ubucuruzi

">Kanda hano urebe indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi bise "Messing With My Head"

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND